Itangazo rigenewe abanyamakuru

Inama ngarukamwaka y’ubushakashatsi kunshuro yayo ya karindwi 2021

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2021 : “Ingamba zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus”

Ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa “EPRN” kiri gutegura inama ngarukamwaka y’ubushakashatis izaba kunshuro yayo ya karindwi. Iyi nama ikazaba tariki ya 27 Gicurasi, 2021. Hashingiwe kungamba zo kwirinda icyorezo cya Coronovirus, abatumirwa bacye bazahurira muri hoteli Serena, mugihe umubare munini uzitabira inama wifashishije ikoranabuhanga binyuze kuri uyu muyoboro

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni : “Ingamba zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus” .

Iyi nama izahuriza hamwe abashakashatsi, ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abahagarariye urwego rw’abikorera n’abanyamakuru bunugrane ibitekerezo kubizagaragaza byavuye mubushakashatsi.

Kubufatanye n’abafatanyabikorwa aribo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda “MINICOM” Minisiteri y’imari n’igenambigambi “MINECOFIN” imiryango nterankunga ariyo UNCTAD, GIZ, IFPRI, UNECA, OXFAM na UNDP ndetse n’abandi batumirwa bose, bazaganira kungingo zikurikira :
- Ingaruka z’icyorezo corovanirus kubukungu bw’igihugu
- Uruhare rw’imiyoborere haba imbere mu gihugu ndetse no kuruhando mpuzamahanga muguhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus
- Uruhare rw’ikoranabuhanga muguteza imbere ubukungu burambye (Ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, kwishyura ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga)
- Ingamba zo kugabanya ingaruka z’icyorezo cya coronavirus kubukungu bwo mukarere ka Afrurika y’ibirasirazuba no kuruhando mpuzamahanga
- Ingamba z’ishoramari mukuzamura ubukungu no guhanga imirirmo byashegeshwe n’icyorezo coronavirus

Dr. Charles Ruranga uyobora inama y’ubutegetsi ya EPRN, yavuzeko iyi nama ngarukamwaka izafasha mu kugaragaza zimwe u ngaruka zatewe nicyorezo ndetse n’inama zitangwa nabashakashatsi mu guhangana n’izo ngaruka.

Icyorezo coronavirus cyahungabanyije isi haba kubuzima bw’abantu, ubukungu bw’isi ndetse n’ubw’ibihugu muri rusange. Ni kubw’iyo mpamvu ntagushidikanyako ubu bushakashatsi buzamurikwa bushingiye kubukungu buzagira uruhare mugusesengura ingaruka z’iki cyorezo kugeza ubu ndetse no kukigereranya n’andi mahungabana y’ubukungu yabayeho mubihe byashize.

Andi makuru wamenya

1. Ibyerekeye ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa “EPRN ”

“EPRN” ni ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa giharanira kugira uruhare mu ishyirwaho ry’ingamba n’imirongomigari byerekeye ubukungu bushingiye ku makuru atangwa n’ubushakashatsi ; no kongerera ubushobozi abashakashatsi b’imbere mu gihugu. Kimwe mubikorwa by’umwihariko “ EPRN” ikora ni ugutegura inama ngarukamwaka z’ ubushakashatsi.

2. Ibyerekeye inama (Imurika ry’ubushakashatsi)

Buri mwaka, itsinda rishinzwe ibikorwa by’ubushakatsi mukigo EPRN rihitamo insanganyamatsiko y’umwaka ndetse n’ingingo zizakorwaho ubushakashatsi bikemezwa n’inama nkuru y’ubutegetsi. Ikigo EPRN gihamagarira abantu kwandika munshamake kungingo zatanzwe nyuma abashakashatsi barushije abandi kwandika bagahabwa ababayobora mubushakashatsi bwimbitse. Nyuma ubushakashatsi bwiza buratoranwa bukamurikwa ku mugaragaro mu nama ngarukamwaka. Uretse ubushakatsi bukorwa n’abanyamurwango ba EPRN, n’abafatanyabikorwa bahabwa amahirwe yo gutangaza no kumenyekanisha muruhame ubushakatsi na raporo bakoze.

Kubindi bisobanuro mwakwandikira
Kwizera Seth
Umuyobozi mukuru wa EPRN
Email : ed@eprnrwanda.org
www.eprnrwanda.org